Gahunda yo gutera ifumbire mu bigori ikomeje kwihutishwa.

Gahunda yo gutera ifumbire mu bigori ikomeje kwihutishwa binyuze mu makoperative atandukanye ahinga ibigori mu mirenge itanukanye igize Akarere ka Gatsibo ndetse no mubandi bahinzi bahuje ubutaka cyangwa ubutaka bwabo buturanye kandi bose barahinze igihingwa cy’ibigori.

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gutera ifumbire mu bihingwa by’ibigori,cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo ari kumwe na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’Umutekano n’abaturage.

Iki gikorwa cyo gutera ifumbire mu myaka cyatangijwe ku mugararagaro taliki ya 1 Ugushyingo 2022,ubwo haterwaga ifumbire ya Urea na Dap mu bigori bya Koperative Copcuma ihinga kuri hegitari 50 ziherereye mu gishanga cya Cyampirita mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama.

Kuri uyu wa gatanu kandi,Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda /RAB yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abaturage mu muganda wo gutera ifumbire mu bigori bya Koperative CAPRORE Intambwe ihinga ibigori kuri hegitari 110 mu gishanga cya Kanyonyomba II giherereye mu Murenge wa Remera.

Dr Bucagu Charles yashimiye abahinzi bibumbiye mu makoperative n’abandi bahuje ubutaka bagakorera hamwe kandi bagahinga igihingwa kimwe uburyo bakomeje kwitabira igikorwa cyo gutera ifumbire mu gihingwa cy’ibigori.

Akarere ka Gatsibo kakiriye ifumbire ya Urea ingana na  toni 170 n’ibiro 200 na DAP toni 74 n’ibiro 100 izaterwa mu bigori bihinze ku ubuso bungana na hegitari 2,916 ziri hirya no hino mu mirenge igize Akarere.

Back