Gahunda y’indashyikirwa yabaye igisubizo ku miryango yabanaga mu makimbirane.
Imiryango igera kuri 350 yabanaga mu makimbirane yarigishijwe binyuze muri gahunda yiswe’’Indashyikirwa’’ mu gihe cy’amezi atandatu ubu ibanye mu mahoro ndetse ni bandebereho mu baturanyi babo
Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Gashyantare 2022 ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango Prof.Bayisenge Jeannette arikumwe na Fodé Ndiaye, Uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa basuraga Isange One Stop Center yo mu bitaro bya Ngarama hagamijwe kureba imikorere n'imitangire ya service yayo.
Minisitiri Bayisenge n'itsinda ayoboye,basuye imwe mu miryango yo mu murenge wa Ngarama yavuye mu makimbirane igasezerana kubana byemewe n'amategeko.
Karerangabo Etienne na Mukakibibi Clementine batuye mu Kagari ka Karambi mu murenge wa Ngarama bahamya ko bavuye mu makimbirane bayoboka inzira y'Iterambere ry'umuryango wabo,ubu ni nkore bandebereho aho batuye.
Minisitiri Bayisenge arikumwe n’abamuherekeje yasuye umuryango wa Sinamenye Dominique na Nyirambarushimana Yvonne batuye mu Kagari ka Kigasha mu murenge wa Ngarama bavuye mu makimbirane ubu bakaba bafite ibikorwa bitandukanye by'iterambere.
Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko hari imiryango 350 mu mirenge 7/14 igize Akarere ka Gatsibo yigishijwe muri gahunda y'Indashyikirwa iva mu makimbirane ubu ibanye neza .Biteganyijwe ko iyi gahunda y’indashyikirwa izakomeza gukora mu karere kose habamijwe kubanisha neza imiryango ibana mu makimbirane.
Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango Prof.Bayisenge Jeanette,Fodé Ndiaye Uhagarariye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'Umutekano n'abafatanyabikorwa ba MIGEPROF.