Gahunda ya tujyanemo twese mu mihigo ni intwaro yatangiye gukoreshwa mu kwesa imihigo

Mu gihe hasigaye amezi atandatu gusa kugirango umwaka w’ingengoy’imari ya 2019/2020 irangire,ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyizeho ingamba zizafasha kwesa imihigo mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gahunda ya tujyanemo twese mu mihigo,iyi gahunda ni uburyo ubuyobozi bw’Akarere,afatatanyabikorwa n’abaturage bose bagira mu mihigo icyarimwe buri rwego rugakora kugirango imihigo izeswe ku gihe

Iyi gahunda yatangijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Mutarama 2020 mu nteko z'abaturage zabereye mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'Umuyobozi w'ingabo mu Karere bifatanyije n'Abaturage b'akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu nteko y'abaturage

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere,yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kwesa imihigo yasinywe n’Akarere muri mwaka 2019/2020 igera ku 108 irimo 30 y’ubukungu,59 mu mibereho myiza na 19 mu miyoborere myiza n’ubutabera.

Abaturage basabwe kugira imihigo y'umuryango irimo gutanga ubwisungane mu kwivuza,isuku,agatanda k'ibikoresho byo murugo,umurima w'igikoni,gahunda ya Ejoheza n'ibindi bitumwa iterambere n’imibereho myiza y’umuturage birushaho kuzamuka

Mu rwego rwo gukurikirana gahunda yatujyanemo twese mu mihigo,Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyizeho amatsinda 6 arimo ubuyobozi bw’Akarere,inama Njyanama,abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano azajya akurikirana imihigo umunsi ku wundi hagatangwa raporo ya buri cyumweru igaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Back