Gahunda ya Terimbere mworozi ije ari igisubizo cyo kuzamura umukamo w’amata.
Ubukangurambaga ku iterambere ry’ubworozi mu Karere ka Gatsibo bugamije gushishikariza abarozi korora bagamije ubucuruzi bw’ibikomoka ku bworozi bakora.
Gahunda ya terimbere mworozi yatangiye taliki ya 9-14 Mutarama 2023 igamije gushishikariza aborozi korora kijyambere bagamije kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza kugirango bahaze isoko.
Muri uyu bukangurambaga Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubworozi bifatanyije n’aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo mu gutangiza ganunda yiswe’’Terimbere mworozi’’.
Mu bikorwa byasuwe harimo ikusanyirizo ry’amata ryo mu murenge wa Rwimbogo aho aborozi basabwe kujya bagemura amata y’inka zabo ku ikusanyirizo bitarenze saa tatu za mugitondo kugirango ubuziranenge bw’amata bukomeze kuba bwiza.
Karangwa James,Umucungamutungo wa koperative y’aborozi ya Rwimbogo yavuze ko ubundi aborozi bajyaga bagemura amata kugeza saa tanu z’amanywa bikabangamira imodoka iyajyana ku ruganda rw’Inyange I Kigali,ariko ubu umwanzuro aborozi bafatiye mu nama rusange yabo ni uko umuntu wa nyuma azajya agemura kugeza saa tatu za mugitondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko ubworozi buhagaze neza muri aka karere ariko bukenewe kuvugururwa kugirango butange umusaruro mwinshi kandi mwiza kugirango aborozi barusheho gutera imbere.Ati ‘’ Kugirango umworozi atere imbere Atari Leta gusa ahubwo umworozi ariwe ugomba gushyiramo imbaraga hanyuma Leta ikaza imwunganira ibyo adashoboye’’.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka ibihumbi 71,483,inzuri 668 n’umukamo uboneka ku munsi ungana na litiro ibihumbi 42,704.