Gahunda ya Mvura Nkuvure yatangiye kubanisha neza abanyarwanda bari bafitanye amakimbirane

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangije amahugurwa y'iminsi 5 arimo kubera mu cyumba cy'Inama cya Infinity center giherereye mu murenge wa Kabarore arimo guhabwa abayobora biganiro 32 ba gahunda ya Mvura Nkuvure baturutse mu mirenge 6 y'Akarere ka Gatsibo,aya mahugurwa yateguwe kubufatanye n'Umufatanyabikorwa Duhumurizanye iwacu Rwanda.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Gashyantare 2022 yitabiriwe n'abayobora biganiro baturutse mu tugari 16 two mu mirenge 6 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Atangiza aya mahugurwa,Gasana Richard Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda ya Mvura Nkuvure yabaye igisubizo mu baturage b'Akarere ka Gatsibo babanaga mu makimbirane n’ibikomere ku mutima ariko ubu bakaba babanye neza nyuma yo guhugurwa muri iyi gahunda.

Hategekimana Gilbert, Umuyobozi wa Duhumurizanye iwacu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa arimo guhabwa abayobora biganiro bagera kuri 32 ariko hari intego yo kuzahugura abagera kuri 240 kugirango nabo bahugure bagenzi babo mu tugari.

Ati "Iyi gahunda ya Mvura Nkuvure izakemura amakimbirane mu miryango,kwishishanya kw'abaturage kubera amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,abana bata ishuri,inda zidateganyijwe ziterwa abangavu n'ibindi bibazo bikigararagara mu miryango’’.

Iyi gahunda y'amahugurwa ya Mvura Nkuvure azahabwa kandi abayobozi mu nzego z'ibanze,abarezi mu mashuri yisumbuye n'Abayobozi b'imiryango ishingiye ku myemerere (Amadini n'amatorero) hagamijwe gukomeza kubaka  abo bayobora umunsi ku wundi.

Hategekimana Gilbert avuga ko nyuma y’amahugurwa azahabwa abayobora biganiro ndetse nabo bakajya guhugura abaturage mu mirenge 6 kuri 14 igize Akarere ka Gatsibo, hazagaragara umusaruro mwiza nko gukemura amakimbirane mu miryango,abana bataga ishuri bagasubiza mu ishuri ndetse n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bazagira ubumenyi burushijeho bwo gutegura inyigisho mu bihe bidasanzwe ku bayoboke babo.

Nyirahabyambere Zurah,utuye mu murenge wa Rugarama avuga ko yabanaga n’ihungabana rishingiye  ku ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ntiyagiraga igenamigambi ry’igihe kirekire kubera kwiheba ariko amaze kujya muri gahunda ya Mvura Nkuvure yakize ibikomere ubu abanye n’abaturanyi neza kandi ategurira ejo hazaza he n’umuryango we.

Gahunda ya Mvura nkuvure yomoye ibikomere ku mitima ya benshi bari baremerewe cyane cyane abahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,bagera aho bamwe mu bakoze Jenoside basaba imbabazi ku bayikorewe kugeza ubu babanye neza.

Back