Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere(NST2).
Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iteranbere (NST2) niho Uturere tuvoma imihigo duhiga muri mwaka uko utangiye ishingiye ku byifuza by’abaturage baba baratanze kubyo bifuza gukorerwa.
Iyi gahunda y’imyaka 5 yatangiye kuva mu mwaka wa 2024-2029, ikaba ifite ingingo nyamukuru 6 z’ingenzi zizafasha kuzamura iterambere ry’Umuturage.
1. Kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no kwimakaza iterambere rirambye;
2. Guhanga imirimo myiza ibyara inyungu;
3. Kunoza imirire n’imikurire y’abana bato hagamijwe kugabanya igwingira;
4. Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga;
5. Kongera ireme ry’uburezi bukenewe ku isoko ry’umurimo;
6. Kunoza imitangire ya serivise no kongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.
Izi ntego 6 nyamukuru zifite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Dukorere hamwe kugirango tuzagire ahazaza heza twifuza’’.