Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge,igisubizo cy’ibibazo by’abaturage
Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ni igisubizo ku banyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite,iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije kongera kubaka ubumwe mu banyarwanda
Ibi byagarutseho n’abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2019, mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri wa buri cyumweru mu tugari 69 tugize Akarere ka Gatsibo.
Ku rwego rw'Akarere,inteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Agakomeye Umurenge wa Kiziguro aho Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'Abaturage muri iyo nteko
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard,yakanguriye abaturage gukomeza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge kuko ariyo nzira yonyine izakomeza gufasha abanyarwanda kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite
Mu rwego rwo gukomeza kwishakamo ibisubizo,Gasana Richard yasabye abaturag b’akagari k’Agakomeye mu murenge wa Kiziguro kurushaho kwicungira Umutekano aho batuye mu rwego rwo kunoza umutekano.
Nyuma y'Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere, abaturage batanze ibitekerezo uburyo barushaho kwimakaza ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda biyemeza gukomeza gusigasira ubwo bumwe