Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyagaragarije abahinzi n’aborozi b’Akarere ka Gatsibo ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2018A hazagwa imvura y’umuhindo ibereye iki gihembwe.

 

Iyi nama y’umunsi umwe yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere, inzego z’umutekano, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego w’imirenge n’abahinzi bahagarariye amakoperative mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo.

 

NDABARASA Jean Felix, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere(Meteo Rwanda) yabwiye abitabiriye inama ko imvura yaguye mu karere ka Gatsibo kuva taliki ya 21 Nzeri 2017 ikazageza mutarama 2018,iki kigo gihamya ko igihembwe cy’ihinga 2018A kizagenda neza.

 

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Gatsibo yashimye iki kigo(Meteo Rwanda) uruhare rwabo mu kumenyesha abanyarwanda imiterere y’ikirere,yasabye abahinzi gukoresha aya mahirwe babonye yo kumenya igihe cy’imvura n’izuba.

 

Abahuguwe bahamije ko bagiye kujya bakurikirana amakuru atangwa na Meteo Rwanda kugirango bamenye ibihe bagomba guteguriramo imirima yabo ndetse n’igihe cyo gutera imbuto.

Back