Inama Njyanama z’imirenge,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,abakozi bashinzwe imiyoborere myiza ku mirenge n’abagize komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama y’Akarere bahawe impanuro zijyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye na RALGA yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Ukwakira 2017 ayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard,aya mahugurwa yaragamije kurebera hamwe imikorere n’imikoranire y’inama Njyanama z’imirenge n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge mu ishyirwa mu bikorwa ya za gahunda za leta.
SERUBANZA Faustin, intumwa ya Ralga yagarutse ku mategeko n’amabwiriza agenga imikorere n’imikoranire y’inama Njyanama z’imirenge na komite Nshingwabikorwa y’umurenge kugirango zibashe gushyira mu bikorwa inshingano zabo neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagarutse ku ruhare rw’abajyanama mu kwesa imihigo y’Akarere gasinyana n’Umukuru w’Igihugu uko umwaka w’ingengo y’imari utashye.Buri rwego rw’abahuguwe rwiyemeje gukora inshingano zarwo kugirango umuturage agire ubuzima bwiza abinyujije mu mibereho myiza n’iterambere.