Buri kwezi abakozi b’Akarere bafite imihigo bahurira hamwe bakagaragaza aho bageze bayesa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba buri mukozi w’Akarere ufite imihigo kongera imbaraga zakoreshwaga mu gukurikirana umuhigo kugirango uzeswe ku gihe.

Ibi byagarutsweho na Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kane takili ya 04 Mutarama 2018 mu gikorwa cyo gusuzuma mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 igeze ishyirwa mu bikorwa.

 

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kizamara iminsi ibiri kuva taliki ya 4-5 mutarama 2018.

 

Buri kwezi, abakozi bafite imihigo ku rwego rw’Akarere n’imirenge bahurira hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bakagaragaza intambwe imaze guterwa kuri buri muhigo umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Prezida wa Repubulika mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko uko ukwezi gushize, buri mukozi ufite umuhigo agaragaza intambwe imaze guterwa, ahari imbogamizi zikihutirwa gukemurwa kugira ngo umuhigo utadindira.

Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba zo gukurikirana imihigo buri munsi, nyuma y’ukwezi bagahurira hamwe n’abakozi bafite imihigo bakigenzura, Akarere ka Gatsibo kateye intambwe idasubira inyuma mu kwesa imihigo.

 

Mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 6/30 n’amanota 79.55% kavuye ku mwanya wa 11/30 mu mwaka wa 2015/2016.

 

Ubuyobozi bw’Akarere,abakozi bako n’abafatanyabikorwa biyemeje gukorera hamwe kugirango bazamure imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu bw’abaturage kandi baharanira kuguma mu myanya y’imbere.

Back