Barwiyemezamirimo bemereye ubuyobozi bw’Akarere uruhare rwabo mu mihigo 2019/2020
Barwiyemezamirimo bakora imirimo y’ibikorwa bitandukanye mu karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kwihutisha imihigo.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Mutarama 2020 iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ibera ku kicaro cy’Akarere
Bimwe mu bikorwa byanyujijwe mu masoko ya leta birimo kubaka imihanda,ubwanikiro, amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,ibyumba by’amashuri,gusana ikigo nderabuzima cya Kageyo,gutanga inka ku baturage batishoboye,kugeza amashanyarazi n’amazi ku baturage.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye barwiyemezamirimo kwihutisha imirimo kuko yose iri mu mihigo y'Akarere 2019/2020 kandi bakubahirizwa amasezerano bafitanye n'Akarere.
Ba rwiyemezamirimo bavuze ko uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’Akarere ari uko bagiye kwihutisha imirimo kugirango basoze vuba ibikorwa mbere y’igihe kiri mu masezerano bafitanye n’Akarere.