Bakanguriwe gukaraba intoki bakoresheje amazi meza hamwe n’isabune.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku n’isukura ku mubiri, abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kiziguro bakanguriwe kurushaho kunoza isuku n’isukura bakaraba intoki n’amazi meza hamwe n’isabune.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline ubwo yitabiraga ubukangurambaga bw’Isuku n’isukura bwiswe Fresheri ku ishuri bwateguwe na Minisiteri y’Uburezi/ MINEDUC.
Ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura bwatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Mutarama 2025, bukaba buzasozwa mu mpera z’igihembwe cya Kabiri cy’amashuri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Mu Karere ka Gatsibo hari ibigo by'amashuri 202 birimo aya Leta 88, afatanya na Leta kubw'amasezerano 61 n'ayigenga 53.
Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yatanguriye abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo muri GS Kiziguro kurushaho kunoza isuku, ati: ‘’Ndabasaba kurushaho kunoza isuku ku mubiri, mu ishuri ndetse no ku myambaro, ndabashishikariza kandi kugira umuco wo gukaraba intoki mukoresheje amazi meza hamwe n’isabune mu gihe muvuye mu bwiherero ndetse n’igihe mugiye gufata amafunguro’’.