Bahawe amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Gicurasi 2025, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bo mu Karere ka Gatsibo bahawe amahugurwa nk’abanditsi b’irangamimerere mu kwandika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni amahugurwa cyateguwe kubufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Indangamuntu(NIDA) n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare hagamijwe kongerera ubumenyi abanditsi b’irangamimerere ku rwego rw’Imirenge n’Utugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange Furaha Furank avuga ko aya mahugurwa yabongereye ubumenyi mu kwandika amakuru mu ikoranabuhanga, ibi yabihuriyeho na bagenzi be.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko kwandika mu ikoranabuhanga byoroheje akazi kandi amakuru y’irangamimerere ry’umuntu abikwa neza, igihe cyose umuturage akeneye icyangombwa runaka cy’irangamimerere ntibimusaba kujya ibunaka ahubwo asabira serivise aho ari.

Aya mahugurwa yamaze iminsi 2 kuva taliki ya 14-15 Gicurasi 2025 ahabwa abanditsi b’irangamimerere mu bigo by’ubuvuzi n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari.

Back