BAGAZA Tom yatorewe kuyobora urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Akarere (PSF)
Imyanya itorerwa ku rwego rw’Akarere, ni umuyobozi w’urugaga ku rwego rw’Akarere, ndetse n’abamwungirije babiri.
Mu Karere, hiyongeraho abagize inama nkemurampaka barindwi, bose batorerwa manda y’imyaka itatu.
Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amatora azaba ku wa 11 Werurwe 2026, ariko kuri uru rwego, ndetse no ku rwego rw’Igihugu, hatorwa gusa Perezida na ba Vise Perezida babiri.Amatora y’amashami(chambers)
Ku rwego rw’Amashami Abanyamuryango b’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera babarizwamo, ari byo bizwi nka Chambers mu rurimi rw’Icyongereza, amatora azakorwa ku wa 13 Werurwe, aha na ho hakaba hazatorwa Perezida na Vise Perezida babiri.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rubarizwamo amashami atanu ari yo Serivise, Ubuhinzi n’Ubworozi, Inganda, Ibyiciro bidasanzwe ari byo by’Urubyiruko, Abagore ndetse n’Abafite Ubumuga, ndetse n’Ubucuruzi.
Ku rwego rw’Igihugu, Tariki 16 Werurwe, hazatorwa abayobozi ari bo perezida n’abamwungirije babiri.
Aba, wongeyeho abayobozi b’Amashami(chambers), ni bo bayoboye Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera(Board).
Inteko itora igizwe n’Abashoramari b’abanyamuryango bafite ubunararibonye bw’imyaka itanu mu ishoramari ku rwego rw’Akarere, n’ubunararibonye bw’imyaka icumi ku rwego rw’igihugu.