Ba mutima w’urugo basinyanye imihigo n’Umuyobozi w’Akarere biyemeza kuyesa.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2024, mu Karere ka Gatsibo hakozwe inama y’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore yari ifite insanganyamatsiko igira iti’’ Dushyigikireumuryango: Ni inking ya mwamba y’Igihugu mu iterambere rirambye’’.

Muri iyi gahunda habaye igikorwa cyo basinyana imihigo hagati y’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore n’Umuyobozi w’Akarere bazafatanya kuyishyira mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025.

Bishyika Olive, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore yavuze ko mu izina ryaba mutima w’urugo hasinywe imihigo 30 irimo iy’ubukungu 11, imibereho myiza 15 n’ubutabera 4.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abagore kuba imbarutso y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, abasaba gukorera hamwe ndetse bagafatanya n’izindi nzego muguteza imbere abaturage.

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama bahamya ko gukorera hamwe bibafasha kwiteza imbere binyuze mu gusaba inguzanyo ziciriritse mu bigo by’imari ndetse no kwibumbira mu bakoperative ndetse n’ibibina buri munyamuryango w’itsinda akizigama uko ashoboye.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bibiri birimo: Uruhare rw’Umugore mu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye n’icy’imikorere n’imikoranire y’inama y’Igihugu y’abagore n’izindi nzego hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.

Back