Asaga miriyoni 211 z’amafaranga y’u Rwanda yafashije kuzamura ireme ry’uburezi

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020, mu Karere ka Gatsibo hamaze gutahwa ku mugaragaro ibyumba by'amashuri 7,ECDs 3, ubwiherero 13 n'intebe zo mu mashuri byubatswe kubufatanye na Plan International Rwanda.

Ibikorwa byatashywe byakozwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 mutarama 2020 bifite agaciro ka miriyoni 211,030,181 z'amafaranga y'uRwanda

Ibyumba by’amashuri 7 n’irerero 1 byubatswe mu kagari ka Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo ku ishuri ribanza rya Kabusunzuzu,irerero 1 mu murenge wa kabarore n’imwe mu murenge wa murambi.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ireme ry’uburezi rimaze kuzamuka ndetse n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri kibanza cya Kabusunzu giherereye mu kagari ka Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo buhamya ko bi byumba birindwi n’irerero bubakiwe bizafasha gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri n’indendo ndende abana bakoraga.

Back