Amazu 227 yashyikirijwe abaturage batari bafite icumbi hirya no hino mu karere
Uyu munsi mu Karere ka Gatsibo hatashywe amazu 227 yubakiwe abaturage batishoboye batari bafite icumbi bari mu kiciro cya mbere cy'ubudehe.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Prof Anastase Shyaka arikumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufukye Fred, inzego z'Umutekano n'Ubuyobozi bw'Akarere
Minisitiri Shyaka yashimye Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ku gikorwa cyakozwe cyo kubakira abatishoboye asaba abaturage bashyikirijwe amazu kuyafata neza,bakubakaho imirima y'igikoni kugira ngo bashobore kurwanya imirire mibi.
Amazu 227 yashyikirijwe abaturage afite agaciro ka miriyoni 323,475,000 z'amafaranga y'uRwanda.
Musabyimana Jean d'Arc Annonciata wari uhagarariye abaturage bahawe amazu mu murenge wa kabarore yavuze ko bazakomeza gufatanya n'Umukuru w'Igihugu mu iterambere ry'abanyarwanda bibanda ku mutekano.
Gasana Richard,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko uyu mwaka w'ingengo y'imari bafite umuhigo wo kubakira abaturage bari ku kiciro cya mbere cy'ubudehe amazu agera kuri 448,hakaba hamaze kubakwa amazu 227.
Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kubaka andi mazu 221 muri aya mezi atandatu asigaye kugirango umwaka w'ingengo y'imari 2019/2020 urangire aya mazu ahawe banyirayo