Amakoperative yasabwe kuba imbarutso y’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’amakoperative kuri uyu wa 19 Nyakanga 2018 ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Kuzamura umusaruro kandi mu buryo burambye’’. Uyu munsi wizihirijwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rugarama kuri koperative ihinga umuceri (Corpriz Ntende). Katabarwa Augustin, Prezida w’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/NCCR) yashimye iterambere ry’amakoperative y’Akarere ka Gatsibo aho ageze azamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Amakoperative ntiyiteza imbere gusa ahubwo afatanya n’abaturage batishoboye batuye mu Mirenge akoreramo (amakopeartive) mu kuzamura imibereho yabo. Abanyamuryango b’amakoperative akorera mu Murenge wa Rugarama yifatanyije n’abaturage batishoboye aho bahawe isagaro(amabati) yo gusakara ibikoni n’ubwiherero mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage(Human Security Issues). Mu rwego rw’ubufatanye n’Ubuyobozi bwite bwa Leta, amakoperative yasinyanye imihigo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ikoreramo biyemeza gufatanya mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo. Rugwizangoga Elyse, Prezida wa koperative ihinga umuceri mu Murenge wa Rugarama(Corpriz Ntende) yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 bazibanda mu bikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza,kurwanya ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage bagera kuri 70. Mu bindi bikorwa by’ishoramari, Corpriz Ntende izibandaho birimo ubworozi bw’inkoko buzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 137. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene wari n’Umushyitsi mukuru yasabye abayobozi b’amakoperative gucunga neza imitungo y’amakoperative kugirango abanyamuryango bagere ku ntego zabo zatumye koperative ishingwa. Uyu munsi witabiriwe na Prezida w’urugaga Nyarwanda rw’amakoperative, intumwa y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative/RCA, Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abaturage.
Back