Amahugurwa ya Pan Africanism yanyuze inzego zitandukanye z’Akarere.

Mu Karere ka Gatsibo hatanzwe ikiganiro cya Pan Africanism hagamijwe gusobanukirwa uyu muryango,icyo ugamije, icyo witezweho n’Abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yagarutse ku busobanuro bwa Pan Africanism avuga ko ‘’Pan Africanism ari ingengabitekerezo (ideology) igamije kwibohora kw’Abanyafurika n’abaturuka muri Afurika bose bagahurira ku miterere, imyifatire, imibereho, umuco, ubukungu no muri politike.

 

Gasana Richard yasabye abanyagatsibo gukorera hamwe kugirango buzuze inshingano zabo bakorera abaturage b’u Rwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange.

 

Muri iyi nama y’umunsi umwe hatowe inzego zizayobora z’amakomisiyo ya‘’Panafricanism’’ ku rwego rw’Akarere hanasabwa ko hatorwa ubuyobozi bwa Panafricanism ku rwego rw’imirenge, utugari, umudugudu kugeza ku rwego rw’isibo.

Back