Amafaranga agera kuri miliyoni 597,335,069 yiyongereye ku ngengo y’imari 2017/2018.

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 iyobowe na Rukemanganizi Cyprien, Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.

 

Iyi nama yari igamije kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye y’umwaka wa 2017/2018 ingana ya miliyari 15,501,641,055 ivuye kuri miliyari 14,904,305,986 y’amafarnga y’u Rwanda.

 

Prezida w’inama Njyanama y’Akarere yavuze ko amafaranga angana na miliyoni 597,335,069 y’u Rwanda ariyo yiyongereye ku ngengo y’imari yatowe ariko hakaza kuboneka indi nkomoko y’umutungo yiyongera ku ngengo y’imari.Aya mafaranga yakomotse ku cyamunara cy’ibikoresho by’Akarere ndetse no kubafatanyabikorwa b’Akarere.

 

Inama idasanzwe y’inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Mutarama 2018 yitabiriwe n’abagize inama Njyanama ku rwego rw’Akarere,ku rwego rw’imirenge ndetse na bamwe mu bakoze ku rwego rw’Akarere.

Back