Akarere ka Ngoma kakoreye urugendoshuri i Gatsibo
Akarere ka Ngoma kakoreye urugendoshuri mu Karere ka Gatsibo aho kaje kwiga uburyo bwo kunoza imihigo y’Akarere.
Urugendoshuri rw’Akarere ka Ngoma rwabaye kuri uyu wa kane taliki ya 28 werurwe 2019 aho rwari rugamije kwigira ku karere ka Gatsibo uburyo katunganyije icyumba cy’imihigo no gukurikirana kakanakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney arikume n’itsinda ayoboye yavuze ko bifuje gusura akarere ka Gatsibo kuko kamaze gutera imbere mu rwego rwo gukurikirana imihigo.
Mu bikorwa byasuye mu Karere ka Gatsibo birimo:Imihigo documentation room,Imihigo dash board,imihigo allocation Matrix n’icyumba cy’imihigo cy’Umurenge wa Kabarore
Mu biganiro binyuranye byakozwe hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’aka Ngoma,byibanze ku buryo Akarere ka Gatsibo gakurikirana imihigo umunsi ku wundi,gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,imikorere n’imikoranire y’Akarere, abafatanyabikorwa bako n’itangazamakuru.
Manzi Theogene,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ibyo Akarere kamaze kugeraho babikesha imikorere n’imikoranire y’inzego zitandukanye z’Akarere kandi ko bazakomeza gushyiramo imbaraga hagamijwe gukorera umuturage igikwiye.
Itsinda ry’Akarere ka Ngoma ryari rigizwe n’Abayobozi b’Akarere bungirije,abahagarariye Inama Njyanama,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge na bamwe mu bakozi b’Akarere bafite imihigo.
Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 70 kasinyanye n’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019.