Akarere ka Gatsibo kageze kuri 92.95% kesa imihigo ya 2021/2022.
Raporo isoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, Akarere ka Gatsibo kesheje imihigo ku ijanisha rya 92.95% kagera ku ijanisha rya 85.46% ku mwaka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Mata 2022 mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa bakorera muri komisiyo y’ubukungu hari hagamijwe kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Gatsibo Muhorana Edward arikumwe na Perezida wa Komisiyo y’Imari n’iterambere ry’Ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere Kapiteni Arthur Eliezar
Nzaramyimana Eliackim wari uhagarariye World Vision yagaragaje ko bafatanya na leta guteza imbere abaturage cyane cyane abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe babinyujije muri gahunda yiswe ‘’KIRAWIGIRE’’ ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufatanya n’Akarere gushyikiriza amazi meza abaturage.
Gahunda ya Kirawigire ishyirwa mu bikorwa binyuje mu mahugurwa ahabwa abaturage bakennye agamije guhindura imyumvire mibi iheza abaturage mu bukene kugirango bagire imyumvire ibatinyura gukora no kwiteza imbere.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’ubumenyi butandukanye,mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022,abaturage bagera ku 3,432 bo mu karere ka Gatsibo bafashijwe gukurwa mu bukene bahabwa mafaranga y’uRwanda agera kuri miriyoni 298,820,000Frw arimo 134,540,000 bahawe muri 2021 na 164,280,0000 muri 2022.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kugira umuco wo kwizigama no kugurizanya binyuze mu matsinda,mu karere ka Gatsibo kubufatanye n’Umufatanyabikorwa wa Care International hakozwe amatsinda 1,480 ku rwego rw’umudugudu.Mu mezi 12 ashize,abaturage bamaze kwizigamira agera kuri miriyari 1,025,285,646 y’amafaranga y’uRwanda,ari mu banyamuryango nk’inguzanyo agera kuri miriyoni 804,429,940 z’amafaranga y’uRwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere n’uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’Akarere buri mwaka.