Akarere ka Gatsibo gatuwe n’Abaturage 551,164; abagera kuri 71.6% bakora ubuhinzi n’ubworozi.
Mu ibarura rusange ry’abaturage rya 2022, hagaeagaye ko Akarere ka Gatsibo kari gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 551,164 barimo abagore 286,703 n’abagabo 264,461.
Akarere ka Gatsibo kari ku buso bwa KM 1,585.3 gatuwe n’ingo ibihumbi 136,200; gafite imirenge 14, Utugari 69 n’imidugudu 602.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagera kuri 71.6% bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.
Akarere ka Gatsibo ni aka gatatu mu Gihugu mu guturwa cyane nyuma y’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba na Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali.