Akarere ka Gatsibo gafite umudugudu utagaragaramo icyaha na kimwe.

Umudugudu w’Akagarama akagari ka Nyamirama Umurenge wa Gitoki ni umwe mu midugudu 603 igize Akarere ka Gatsibo ukaba umudugudu uzira icyaha na kimwe.

 

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 Ukwakira 2017 police y’Igihugu yashyikirije impano y’imirasire y’izuba igera ku 150 ifite agaciro ka miliyoni 13,485,000 y’amafaranga y’u Rwanda ikaba yarashyizwe no mu mazu y’abaturage b’umudugudu w’Akagarama.

Bimenyimana Patrick, Umukuru w’umudugudu w’Akagarama yashimiye Polisi y’Igihugu ubufatanye bagirana ndetse bakaba bahawe impano na Polisi y’Igihugu  izabafasha gukomeza kwicungira umutekano dore ko wacungwaga nta muriro bagira muri uwo mudugudu.

 

Deputy Inspector General of Police(DIGP) Jevenal Marizamunda yashimiye umudugudu w’Akagarama ubushobozi bishatsemo bwo guhashya ibyaha bikunze gukorwa n’abaturage birimo ubujura,ubusinzi,gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bisubiza inyuma iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo.

 

DIGP yavuze ko polisi y’Igihugu izakomeza kugirana umubano mwiza n’Umudugudu w’Akagarama kandi bazakomeza kubafasha mu bikorwa by’iterambere kuko nabo babafashije gucunga umutekano.

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo uruhare wabo mu guteza imbere abaturage anasaba abaturage gukomeza ubukangurambaga bw’isuku aho batuye.

Yashimiye umudugudu w’Akagarama umuhate bagize kugirango bagire umudugudu uzira icyaha na kimwe by’umwihariko yashimiye umukuru w’Umudugudu na komite bakorana abasaba gukomeza kuba indererwamo y’indi midugudu igize Akarere ka Gatsibo n’Intara muri rusange.

Back