Akagari ka Gakoni katoranyijwe kuba intangarugero mu karere mu gihe cy’amezi 6
Mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo umwaka urangire wa 2019,hirya no hino mu Karere ka Gatsibo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa 12/2019
Ku rwego rw'Akarere, Umuganda wakorewe mu Kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi aho hasibuwe umuferege n'ikiraro bitwara amazi y'imvura ashobora gusengera abaturage mu gihe cy'imvura nyinshi
Mu gihe cy’umuganda,abaturage bari bishimiye ko bagiye kurangiza umwaka binjira mu mwaka bari bamaze igihe bategereje w’icyerekezo 2020.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi Yankurije Vestine yavuze ko abaturage ahagarariye bishimiye kugera mu cyerekezo 2020 bari bategereje igihe kirekire bakora ibikorwa bibateza imbere birimo ubucuruzi,ubuhinzi,ubukorikori n’ibindi.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko akagari ka Gakoni katoranyijwe nk'akagari kintangarugero ku rwego rw'Akarere kazakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere ariko bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu gihe cy’amezi atandatu asigaye kugirango umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 urangire
Gasana Richard yasabye abaturage b’Akagari ka Gakoni kugira imihigo kuri buri rwego harimo umuryango, Umudugudu n'Akagari,gahunda ya Ejoheza,kwibumbira mu makoperative cyangwa itsinda ryo kwizigamira,kurangwa n’Isuku, kurwanya amakimbirane mu miryango no gukemura ikibazo cy'abana bata ishuri
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 12/2019 witabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'Umutekano (ingabo, Polisi na Dasso) n'Abaturage.