Aborozi bongeye kwihanangirizwa kujya mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro.

Aborozi bo mu karere ka Gatsibo basabwe gukora ubworozi bw’umwuga mu rwego rwo kuzamura umukamo biganisha ku bukungu burambye no gukokoresha neza ubutaka bafite kandi bugakoreshwa icyo bwagenewe gukora.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane taliki ya 30 Nzeri 2021 mu kiganiro cyahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo bo mu tugari twa Rwikiniro,Munini  na Nyamatete.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yaburiye aborozi bakoresha nabi ubutaka bwagenewe kororerwamo ko hazafatwa ingamba zikakaye bikabaviramo no kubwamburwa bugahabwa abandi baturage bashobora kubukoresha neza bukabyara umusaruro ukwiye

Ati’’Dufite amabwiriza y’uko umworozi atagomba kurenza ikigereranyo cya 30% ahinga ubutaka bwagenewe kororerwamo’’

Col Alex Masumbuku yagarutse ku baturage bakivogera ikigo cya gisirikari cya Gabiro abasaba kutazongera kujya muri icyo kigo kuko bibangamira imikorere yacyo.

Munyaburanga Emmanuel,umwe mu borozi bororera mu murenge wa Rwimbogo yasabye bagenzi be ko bagomba kumvira amabwiriza bahawe yo kwirinda kujya mu kigo cya gisirikari cya Gabiro kuko iyo inka zabo zifatiweyo zihita zigurishwa nta mpaka.

Ati’’ Umworozi wanze kumvira amabwiriza akajyana inka mu kigo cya gisirikari cya Gabiro,iyo zifashwe ziragurishwa nawe agahanwa murumva rero ko ari igihombo ku mworozi gikomoka ku kwanga kumvira amabwiriza y’ubuyobozi’’.

Mu bundi butumwa aborozi bahawe burimo kwitabira ibikorwa by’iterambere bizatuma borora neza birimo gukorera inzuri neza,gushyira amazi mu nzuri  n’izindi ngamba zatumwa umworozi atera imbere.

Back