Aborozi bihanangirijwe kongera kuragira mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro.

Nyuma yuko bigaragaye ko aborozi bakiragirira inka zabo ku kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba kandi hari amabwiriza y’Inama Njyanama z’uturere abuza abaturage kwinjira no gukorera imirimo yabo mu kigo cya Gisirikari,

Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Nzeri 2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yakoranye inama n’aborozi b’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare bahagarariye abandi hagamijwe kongera kwihanangirizwa bwa nyuma kororera mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Aborozi bakomoka mu turere ka Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bakunze kwigabiza ikigo cya Gisirikare cya Gabiro bakaragiramo inka zabo bikabangamira ibikorwa bya gisirikare bihakorerwa.

Guverineri Mufulukye yasabye uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’utugari n’imidugudu ku gukumira abaturage bavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) Dr Christine Kanyandekwe yavuze ko aborozi bakiragirira mu kigo cya Gabiro batuma indwara z’amatungo zikwirakwizwa hirya no hino mu ntara y’iburasirazuba kuko  avuye i Gabiro aba uruhurirane rw’indwara akanduza andi ari mu mafamu cyangwa mu biraro.

Uyu muyobozi yashishikarije aborozi gutera ubwatsi mu nzuri zabo hagamijwe kwirinda kujya gushaka ubwatsi ku kigo cya gisirikare i Gabiro

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko uru rwego rugiye kujya rukurikirana aborozi bazongera gufatirwa mu kigo cya Gabiro nkuko ingingo ya 529 y’igitabo cy’amategeko ahana abiteganya.

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro ikurikira:Aborozi bemeye ko bazajya batanga amakuru kuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza bakavogera ikigo cya Gabiro,abayobozi b’utugari n’imidugudu basabwe kongera imbaraga bakagaragaza aborozi bajya mu kigo cya Gabiro,Inama ihuza aborozi n’ubuyobozi izajya iba buri kwezi ndetse abazagaragaraho gusubira mu kigo cya gisirikare bazajya bakurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyagha(RIB).

Iyi nama yahuje aborozi bahagarariye abandi b’Uturere twa Kayonza,Gatsibo na Nyagatare yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Guverineri w’intara y’Iburasirazuba,abayobozi b’Uturere,intumwa za RAB,inzego z’umutekano n’aborozi.

Back