Abayobozi b’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi bifatanyije n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso ku bibuka.
Abayobozi b’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi bifatanyije n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku bibuka.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Mata 2022 ubwo imiryango ifite ababo bishwe mu byitso kuva mu myaka ya 1990-1994 bifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi,iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Mu bikorwa byaranze uyu munsi,inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’uturere twa Gicumbi na Gatsibo,inzego z’umutekano,abahagarariye umuryango Ibuka n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso bashyize indabo kumva banunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisuna ruherereye mu Karere ka Gicumbi.
Kamanzi Fabien utuye mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Gatsibo ni umwe mu bajyanywe muri byumba ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi mu myaka yaza 1990-1994 ariko aza kurokorwa n’inkotanyi.
Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Gatsibo,asaba ko ayo bateka yakwandikwa mu rwego rwo gukomeza kuyasigasira kugirango atazibagirana.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko urubyiruko Igihugu gifite ubu ruzi gutandukanya ikibi n’icyiza kubera kugira igihugu kiyobowe neza,gitanga imirongo migari yo kubaho binyuze mu gushakira abaturage icyabateza imbere umunsi ku wundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel wari muri uyu muhango yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abasaba gukomera muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi,avuga ko bazakomeza kuvugurura urwibutso rwa Gisuna mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’uturere twa Gatsibo na Gicumbi burimo gusaba abaturage gutanga amakuru ku buyobozi ku bantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango bashyikirizwe ubutabera.