Abayobozi bo muri Senegal bakoreye urugendoshuri muri Gatsibo

Bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Senegal bakoreye urugendoshuri mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kwiga imiyoborere yo mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 23 Mutarama 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo  Gasana Richard yakiriye itsinda ry'abayobozi baturutse mu gihugu cya Senegal bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Urugendoshuri rwa bamwe mu bayobozi b’uturere mu gihugu cya Senegal rugamije kwiga uburyo u Rwanda rwageze ku miyoborere myiza,umutekano n’iterambere ry’Igihugu

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasangije ubunararibonye bw’u Rwanda kuri bagenzi be baturutse mu gihugu cya Senegal harimo imiterere y'ubuyobozi mu Rwanda n'icyerekezo 2020 & 2050,imihigo,Umuganda,gahunda ya VUP n’ibindi

Djiby Mbaye,Umuyobozi wa komine Pete’ mu gihugu cya Senegal yavuze ko mu rugendoshuri mu Rwanda yavuze ko yishimiye Igihugu cy'u Rwanda cyabakiriye kandi ubumenyi bahawe buzabafasha mu miyoborere muri Senegal.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko bwagirana ubutwererane hagati y’uturere twombi mu rwego rwo kuzamura imyumvire n’iterambere y’abaturage bo muri Senegal.

Back