Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima basabwe kurwanya bwaki no kugwingira ku bana.
Akarere ka Gatsibo karasaba ababyeyi kwita ku bana bakiri bato kugirango abarinde kugwingira n’indwara ya bwaki.
Ubuyobozi bw’Akarere k’ubufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ku nkunga y’umuryango utegamiye kuri leta ufatanya na leta muri gahunda yo kurwanya imirire mibi kakoze amahugurwa y’umunsi umwe yaragamije kongerera ubumenyi abayobozi b’ibitaro,ibigo nderabuzima n’abakozi bashinzwe ibarurishamibare ku bitaro n’ibigo nderabuzima.
Mu mahugurwa bahawe arimo gahunda yo kupima abana imikurire yabo hagamijwe kurwanya ikibazo cyo kugwingira cyugarije abana bari munsi y’imyaka itanu.
Ntaganda Justin, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe gahunda y’imirire yavuze ko ubushakashatsi bakozwe bwa ‘’Demograpfic and Health Survey’’(DHS) mu mwaka wa 2015 mu Karere ka Gatsibo bwagaragaje ko abana bagera ku bihumbi 67,000 bari munsi y’imyaka itanu,21,239 bingana 31.7% bagwingiye.
Zimwe mu ngamba zagaragajwe zo kurinda umwana ku gwingira, kurwara bwaki nuko umubyeyi agomba konsa umwana akivuka kugeza ku mezi atandatu nta bindi biryo birahabwa umwana kandi akaryamisha ku buriri bufite isuku ndetse akaryama mu nzitiramubu.
Ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe agenewe abayobozi b’ibitaro,ibigo nderabuzima n’abakozi bashinzwe ibarurishamibare buri ibyo bigo , Kantengwa Mary Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze abana barwaye bwaki no kugwingira usanga bituruka ku mirire mibi.
Yasabye abahuguwe ko bagomba kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bapimwa ibiro bakareba ko imikurire igenda neza.
Abitabiriye amahugurwa basabye ko minisiteri y’ubuzima yajya igenera abakozi amahugurwa ajyanye n’inshingano zabo kugirango bakoze kongera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi ko kubungabunga ubuzima bw’abaturage.