Abayobozi b’Ibigo by’amashuri basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burikumwe n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagera ku 169 n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu mu Karere ka Nyagatare.
Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe kwigisha amateka abayobozi b’ibigo by’amashuri mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no kuyigisha abanyeshuri bafite amakuru y’impamo.
Manishimwe Gilbert, Umuyobozi wa TTC Kabarore yavuze ko nyuma yo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu bungutse ubumenyi batari bafite, ati ‘’ Ubundi twajyaga tuvuga amakuru twabwiwe cyangwa se twasomye mu bitabo bitandukanye ariko ubu twigereye ku isoko y’amateka tugiye kujya twigisha amateka y’impamo’’.
Bimwe mu bice ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu byasuwe birimo umupaka wa Kagitumba aho isasu rya mbere ryavugiye taliki ya Ukwakira muri 1990 aho ingabo zari iza RPA zari zitangiye kubohora Igihugu,agasozi ka Nyampeke muri Nyabwishongwezi mu murenge wa Matimba aho Gen Maj.Fred Gisa Rwigema yaguye taliki ya 2 Ukwakira 1990.
Bashana Medard, Umuyobozi w’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yasobanuye ko umupaka wa Kagitumba wabaye irembo n’imbarutso y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Abagera kuri 200 basuye ibice bitandukanye by’indangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, beretswe agataka gato kiswe ‘’ Agasantimetero’’ gaherereye mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare ahitwa Gikoba. Aka gataka niko abari bagize ingabo zari iza RPA zabanje kugira ibirindiro akaba ari naho Umugaba w’Ingabo yakoreraga.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri basuye ibice ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bavuze koi bi bice basuye babonye isoko y’amateka, nabo bakaba bazategura amatsinda atandukanye arimo abarimu n’abanyeshuri kugirango bahasure.