Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kubungabunga neza ibigo bayobora.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Gatsibo basabwe gukomeza kubungabunga neza ibigo bayobora hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi no gufata neza ibikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri, ibyumba by’ikoranabuhanga n’ibidukikije muri rusange.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Mata 2022 mu nama y’uburezi yaguye yabereye mu cyumba cy’inama cya East Gate Hotel yari igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi mu Karere.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’abayobozi b’Akarere bungirije, abafite ibigo bifatanya na leta kubwo amasezerano n’inzego z’umutekano zikorera mu karere.

Muri iyi nama, haganiriwe ku mihigo y’Akarere y’uburezi ya 2021/2022, imiyoborere y’ibigo by’amashuri,imyigire n’imyigishirize na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.Abari mu nama y’uburezi yaguye bagaragarijwe ishusho y’uburezi mu Karere ka Gatsibo, umubare w’imbyumba by’amashuri,umubare w’abanyeshuri n’abarezi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko hakiri abana batarasubira ku ishuri kuva igihembwe cya gatatu gitangiye,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko kubufatanye n’inzego zitandukanye bagiye gukora ubukangurambaga ku babyeyi kugirango bana basubizwe mu ishuri.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda amakimbirane kuko asubiza inyuma ireme ry’uburezi.Yabasabye kwishakamo ibisubizo ku bigo bayobora bahanga udushya.

Mu Karere ka Gatsibo hari ibigo bya Leta n'ibifatanya na Leta ku masezerano 148, ayigenga 21, amashuri y'incuke 186,abanza 146,ayisumbuye 97 n'amashuri y'imyuga,ubumenyangiro na tekinike 14.

Akarere ka Gatsibo gafite ibyumba by’amashuri 3,132 birimo 243 by’incuke, abanza ni 2000,ibyumba 782 byigirwamo n’abanyeshuri bo mu yisumbuye na 107 ni iby’'imyuga,ubumenyangiro na tekinike byose hamwe bifite abarimu ibihumbi 4,836 bigisha abanyeshuri ibihumbi 164,983.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo kugarura abana mu ishuri,gukangurira ababyeyi gushishishikariza abana kugana amashuri y'imyuga,ubumenyangiro na tekinike,kunoza imikorere ya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding),kwirinda amakimbirane mu miyoborere y'ibigo,isuku no kwita ku bikorwaremezo by'ishuri no kwita ku ikoranabuhanga n'ibikoresho byayigenewe

Back