Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kongera imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Minisiteri y’uburezi yakanguriye abarezi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Gatsibo bigera kuri 20 byakorewemo ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi bwakozwe kuva taliki ya 5 kugeza 16 Gashyantare 2018.
Niyomugabo Eric, Umujyanama w’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyangiro wari umuyobozi w’itsinda ryasuye ibigo by’amashuri 20 by’Akarere ka Gatsibo, yavuze ko ashima ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri byatsindishije abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya leta.
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’uburezi yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2018, inama y’uburezi yasabye ko abayobozi b’ibigo by ’amashuri bagomba kwita ku isuku n’ibikorwaremezo birimo inyubako z’amashuri, kwita ku bikoresho by’amashuri birimo za mudasobwa bahabwa n’akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku ireme ry’uburezi kugirango babashe kurerera neza Igihugu.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ireme ry’uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bahamije ko bajyanye ingamba zo kunoza ireme ry’uburezi bigisha neza abanyeshuri bakabona umusaruro mu gutsindisha abanyeshuri bose mu bizamini bya leta.
Akarere ka Gatsibo gafite ibigo by’amashuri abanza bigera kuri 96,ayisumbuye 65,ayimyuga n’ubumenyangiro 5(VTCs).