Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye basabwe kwitegura neza igihembwe cya kabiri cy’amashuri 2018.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 126 bagiranye inama idasanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kane taliki ya 12 mata 2018.

 

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko igihembwe cya kabiri cy’amashuri giteguwe kugirango abanyeshuri bazasange imyiteguro yo kubakira yaranogejwe.

 

Inama y’idasanzwe y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard aho yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye kunoza isuku imbere mu kigo, hanze yacyo ndetse n’isuku ku banyeshuri.

 

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abayobozi b’ibigo kwita cyane kuri gahunda zatuma ireme ry’uburezi rigerwaho zirimo gahunda ya ‘’school feeding’’ aho umwana wese uri ku ishuri agomba gufata ifunguro rya saa sita atagombye gufata urugendo rurerure ajya iwabo bigatuma amasomo ya nimugoroba adindira.

 

Ibigo by’amashuri byasabwe gukurikirana by’umwiharigo abana bata ishuri kugirango bagarurwe kwiga, ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri biri mu karere ka Gatsibo biyemeje ko mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’amashuri mu mwaka wa 2018,ikibazo cy’abana bata ishuri (schooldropout) kizaba kitakivugwa muri aka Karere.

Back