Abaturage b’Umurenge wa Nyagihanga basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Gisozi bahabwa amateka y’imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenocide

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagihanga bagera kuri 120 basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali ku Gisozi bagamije kurushaho kumenya amateka y’uburyo Jenocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa 1994.

 

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Gicurasi 2018 aho abaturage basobanuriwe uko Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi bubi bwayoboraga Igihugu mbere ya 1994.

 

Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga yavuze ko abaturage bagize icyifuzo cyo gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ku Gisozi kugirango barusheho kumenya amateka y’uburyo Jenocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

 

Nyuma yo gusobanurirwa amateka bakanatambagizwa mu rwibutso, abaturage b’umurenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bababajwe n’ibyabaye ndetse biyemeza ko bitazongera ukundi.

 

 Urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi 250.

Back