Abaturage b’Umurenge wa Kiziguro basabwe kubungabunga neza ishyamba ryatewe ku misozi ihanamye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage b’Akarere ka Gatsibo kubungabunga amashyamba ateye ku misozi mu rwego rwo gufata neza ubutaka hirindwa inkangu zishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

 

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yabisabye abaturage b’Umurenge wa Kiziguro mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa GICURASI 2018 wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26.

 

Umuganda usoza uku kwezi kwa Gicurasi wibanze ku gukorera ishyamba no gusibura imirwanya suri  ku musozi ringana na hegitari zisaga 200 rihuriye ku tugari twa Ndatemwa, Mbogo n’akabuga two mu Murenge wa Kiziguro.

 

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abaturage gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha serivisi  hatanga umusanze mu buryo bworoshye ndetse no kwirinda gutura ku misozi mu rwego rwo kwirinda inkangu zikunze guhitana ubuzima bw’abantu.

 

Abitabiriye umuganda bakanguriwe ibikorwa by’ukwezi ku muryango birimo gukangurira ababana bitemewe n’amategeko kwegera ubuyobozi kugirango bashyingiranwe mu buryo bwemewe, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere kugirango abana bagire uburenganzira mu muryango.Ibi bikorwa by’ukwezi ku muryango bizakorwa nta kiguzi gitanzwe.

 

Abaturage b’utugari twa Ndatemwa,Mbogo n’Akabuga bahamya ko bishimiye uburyo bayobowe kandi bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu iterambere ryako kandi rishingiye ku muturage.

 

Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2018, witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano zirimo ingabo na Police ndetse n’abaturage.

Back