Abaturage bongeye kwihanangirizwa kutavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufukye Fred arikumwe n'inzego z'Umutekano basuye Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo yongera kwihanangiriza abaturage bakivogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Mutarama 2020 ubwo yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo rugamije kuganira n'abaturage bakijya mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro kuko bibangamira ibikorwa by'abacunga Umutekano.
Abaturage bakunze kuvogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro bajya gucukura amabuye,gutwika amakara no kuragiramo inka zabo
Mufulukye Fred,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yemereye abaturage ko inzuri zihana imbibi n'ikigo cya Gisirikare zigera kuri 23 zigiye kuzitirwa kubuntu kugirango bifashe aborozi kandi ikibazo cyo kuragira muri Gabiro gicike burundu
Gen.Mubaraka Muganga, Umuyobozi w'Ingabo mu ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali yasabye abagore kudahishira abagabo babo bajya kuvogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro kuko iyo bahuye n'ingaruka zigera ku muryango wose.