Abaturage bishimiye kongera guhurira hamwe mu bikorwa by’umuganda rusange.
Kuva icyorezo cya Covid19 cyakwaduka mu Rwanda, ibikorwa bitandukanye bihuza abaturage barahagaze birimo umuganda rusange,kujya mu nsengero,ubukwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi birimo n’imyidagaduro.
Imyaka ibiri irashize, ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bihabaritswe kubera kurengera ubuzima bw’abaturage kugirango batandura icyorezo cya coronavirus ahubwo burusheho kubungabungwa.
Mu ibaruwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC yo kuwa 16 Gashyantare 2022 yamenyeshaga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko kuri uyu wa gatandatu hazakorwa umuganda rusange ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Ni muri urwo rwego,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Gashyantare 2022,mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakozwe ibikorwa bitandukanye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi mu bikorwa by’umuganda.
Bimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda birimo gukora no gusibura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage mu rwego rwo gukumira isuri itwara ubutaka bwo mu miriima,kubakira no gusana amazu y’abaturage batishoboye no gutunganya imihanda y’imigenderano mu midugudu.
Dr Jeanne Nyirahabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho na Leta birimo amazi,amashanyarazi n’imihanda kugirango bikomeze kubagirira umumaro biteza imbere.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n’inzego zitandukanye ku baturage bitabiriye umuganda burimo gukomeza kwicungira umutekano,gahunda ya Ejoheza,ubwisungane mu kwivuza,inda ziterwa abangavu no gusubiza abana mu ishuri.
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo,umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2022 witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba,Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano zirimo Ingabo,Polisi ,urwego rwa DASSO n’abaturage biganjemo urubyiruko.