Abaturage bashimiye ko bahinze ibijumba muri iki gihembwe cy’ihinga cya C.

Abaturage b’Akagari ka Rubira mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo barishimira ko ubuyobozi bwababoneye igisubizo cyo guca ukubiri n’inzara hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko.

Ibi byavuzwe n’abaturage bibumbiye muri koperative Gitoki maize koperative (GIMACO) iherereye mu kagari ka Rubira mu murenge wa Gitoki ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya C mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 9 Kamena 2020 mu gishanga cya Rwangingo1.

Muri iki gikorwa hatewe imigozi y'ibijumba  bikungahaye kuri Vitamin C yatanzwe kubufatanye n'umufatanyabikorwa Hinga Weze ukorera mu karere ka Gatsibo ikaba izaterwa ku buso bwa hegitari 4, imigozi y'ibijumbayatanzwe ingana na tone 5 ifite agaciro ka miriyoni imwe n'ibihumbi magana atatu na makumyabiri(1,320,000) y'amafaranga y'u Rwanda

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya C, Rwibasira Eujen Umuyobozi w'umushinga RDO yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo guhinga mu bishanga mu rwego rwo kwirinda ubukene ahubwo bakiteza imbere mu bukungu n’imibereho myiza yabo

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru wungirije wa HingaWeze mu Rwanda yasabye abaturage guhinga neza bagamije kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira isoko ati’’Tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa leta kuko twese intego yacu nuko tubona muteye imbere, muhinga neza, mubona umusaruro mwiza ndetse mugasagurira isoko’’.

Nubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya C, abaturage basabwe guhinga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corona virus Bambara agapfukamunwa neza ndetse bahana intera nibura ya metero imwe hagati y’umuhinzi n’undi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo Dr Ernest Nsigayehe yashimye uburyo Umushinga wa Hinga Weze uhora ushishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage bigishwa guhinga kinyamwuga ndetse bakamenya gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda igwingira ry’abana bato.

Back