Abaturage basabwe kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari barinda ibyagezweho
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo basabwe kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari barinda ibyagezweho kugirango ibinyejana uko bisimburana bizabone ibyiza abanyarwanda bagejejweho birimo no kubohora Igihugu.
Ubu ni ubutumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yagejeje ku byiciro bitandukanye by’abayobozi mu Karere ka Gatsibo bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro Kacu’’
Guverineri CG Gasana yakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari barinda ibyagezweho, kugira imigambi no gukorera ku mihigo n’ibipimo bifatika nyuma bakanagenzura icyavuye mu migambi bari bafite ‘’ Ndabasaba ko mukorera ku mibare n’ibipimo, imihigo, igihe,imigambi no kureba icyavuyemo’’
Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 29 kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Gashyantare 2023 aho wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wizihirijwe mu mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Karenge mu murenge wa Kabarore.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje bimwe mu bikorwa byakozwe mu cyumweru cy’ubutwari birimo kuremera abaturage batishoboye inka 15, amazu 16, urugendoshuri rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, ibiganiro kuri radio n’igitaramo cy’ubutwari cyabereye mu kigo cy’ishuri cya ES Kiziguro taliki ya 31 Mutarama 2023.
Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko hatangijwe ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ubwisigame w’igihe kirekire bwa Ejoheza bushingiye ku isibo, mu Karere ka Gatsibo hari amasibo 5,190.
Muri uyu munsi wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, hasojwe amarushanwa y’umurenge Kagame cup aho mu bahungu ikipe y’Umurenge wa Ngarama yatsinze Rugarama ibitego 2-2(Penalite 5-4) naho mu bakobwa, umurenge wa Murambi watsinze ibitego 2 kuri 0 bya Rugarama.