Abaturage basabwe kujya batanga amakuru kuri ruswa –Depite Nyirarukundo

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Kiramuruzi akagari ka Nyabisindu basabwe kujya batanga amakuru kuri ruswa aho igaragaye mu rwego rwo kuyirwanya no kuyirandura burundu mu Rwanda.

Ibi byasabwe na Depite Nyirarukundo Ignancienne arikumwe n’itsinda ry’abadepite 17 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Mata 2019 ubwo bifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi mu muganda usoza ukwezi kwa mata 2019,hakozwe igikorwa cyo guca imirwanyasuri ku nkengero z’igishanga cya kanyonyomba gihinzemo umuceri kuri hegitari 700

Abaturage barahamya ko ibikorwa by’umuganda ukwezi kwa mata 2019,byasubije ibibazo bari bafite nk’abahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya kanyonyomba.Imvura yagwaga amazi ava ku misozi akangiza umuceri uhinze muri icyo gishanga.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda,Depite Nyirarukundo yakanguriye abaturage kubyara abo bashoboye kurera(kuboneza urubyaro) mu rwego rwo kwihutisha iterambere;yagize ati’’Baturage ndabasaba ko mubyara abo mubashije kurera mukabaha ibyo bakeneye byose birimo amashuri,ubuvuzi ndetse namwe mugakora ibikorwa bibateza imbere’’

Abaturage bagejejweho umushinga w’ibyiciro by’ubudehe bishya,abadepite bashimira abaturage ku bitekerezo byabo batanze mu rwego rwo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kandi bavuga ko byashishojwe neza nta muturage uzabirenganiramo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yasabye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo y’ingo zabo y’umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 kugirango ibyo bahize bizabagirire akamaro

Umuganda usoza ukwezi kwa kane 2019,ku rwego rw’Akarere wibanze ku gikorwa cyo guca imirwanyasuri kuri hegitari 4 ku nkengero z’igishanga cy’umuceri cya Kanyonyomba.

Back