Abaturage basabwe kubungabunga ibidukikije barwanya isuri.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barakangurirwa kubungabunga neza ibidukikije barwanya isuri ku butaka buhanamye iterwa n’imvura nyinshi irimo kugwa muri iki gihe nkuko biteganywa n’ikigo cy’iteganyagihe cya Meteo Rwanda.

Ubu butumwa bwahawe abaturage kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata 2022 mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata.

Ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2022 byibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gusibura imiyoboro y’amazi,gutera ibiti n’ibindi bikorwa bijyanye no kurwanya isuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abaturage bagize aka Karere kurushaho kurengera ibidukikije harwanywa isuri ishobora gutembana ubutaka bw’abaturage buhanamye ndetse hakangizwa n’imyaka ihinzweho.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kurengera ibidukikije harwanwa isuri buzakorwa mu gihe cy’amezi icyenda azahurirana n’igihembwe cyo gutera ibiti.

Mu rwego rwo kurwanya isuri,Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage gutegura imbuto z’ibiti bizaterwa ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurwanya isuri mu mirima yabo no mu nkengero z’urugo rwaburi muturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Niyonziza Felecien yavuze ko batoranyije gukorera umuganda mu kagari ka Rurenge kuko hari ubutaka buhanamye,hakaba baraciwe imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira isuri mu mirima y’abaturage kandi irimo imyaka bahinze.

Ati’’ Twakoze imirwanyasuri kuri hegitari imwe ifite ahantu hahanamye cyane,imvura iramutse iguye yakwangiza imyaka y’abaturage ariko ubu ikibazo twagikemuye binyuze mu muganda wakozwe,iki gikorwa tuzagikomeza’’.

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage nyuma y’umuganda burimo gukomeza kwicungura umutekano binyuje mu irondo,ubwisungane mu kwivuza,gahunda ya ejoheza no kwirinda ibiyobyabwenge.

Back