Abaturage basabwe gufatana urunana bakarwanya ruswa batanga amakuru ku gihe.

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo basabwe kujya batanga amakuru y’umuntu uwariwe wese ubasaba ruswa kugirango abone guhabwa serivise runaka kandi hadasabwa ikiguzi nakimwe.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira 2022, ubwo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge 14 igize Akarere hakorwaga inteko z'abaturage zo kuri uyu wa Kabiri zari zitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana arikumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara n'Ubuyobozi bw'Akarere.

Ku rwego rw'Akarere inteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo.

Kuri uyu munsi kandi, hatangijwe icyumweru cy’Ubukangurambaga cyo kurwanya no kwirinda ruswa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Twimakaze Imiyoborere myiza,Turwanye ruswa’’.

Guverineri CG Gasana yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku muntu wese ushaka kwaka ruswa umuturage,ati ‘’ Ruswa ni umwanzi w’iterambere ry’Igihugu n’umuturage muri rusange kandi ruswa isenya umuryango’’.

Mu butumwa bwahawe abaturage kuri uyu wa Kabairi burimo:Kutavogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro,Kwirinda amakimbirane mu miryango,Gukumira abana bata ishuri no kwicungira umutekano hakorwa irondo.

Nyuma y'ubu butumwa,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yakiriye ibibazo by'abaturage bimwe birakemurwa ibindi bihabwa umurongo.

Icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ruswa,mu Karere ka Gatsibo cyatangiye kuva taliki ya 24 -29 Ukwakira 2022.

Back