Abaturage basabwe gufata neza umusaruro no kutanyuranya n’igiciro Leta yashyizeho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abaturage gufata neza umusaruro w’ibigori babonye mu gihembwe cy’ihinga cya A, bakirinda abamamyi b’imyaka bifuza kugura ku giciro gito gitandukanye n’icyo Leta yashyizeho.

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Gashyantare 2023 mu nteko z’abaturage zabereye mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ku rwego rw’Akarere yabereye mu murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Rwikiniro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) iherutse gutangaza ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori ari amafaranga Magana atatu makumyabiri n’atatu (323 Frw) ku bigori buhunguye naho ibigori bidahunguye ari Magana atatu n’icyenda (309 Frw) ku kilo.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage kwirinda kugurisha umusaruro w’ibigori bejeje mu gihembwe cy’ihinga cya ‘’A’’ ku giciro gito ahubwo ko bakwiye guhera kucyo leta yashyizeho.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano barara irondo, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no gukoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano, abaturage bihanangirijwe kuvogera ikigo cya Gisirikari cya Gabiro aho abaturage bajya mu kigo kuragiramo amatungo yabo, gutwika amakara, gusenya inkwi no gucukura amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gatsibo Major Antoine Bayingana yabwiye abaturage ko iyo bavogereye ikigo cya gisirikari bibangamira ibikorwa bihakorerwa bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ati ‘’ Nta muturage wemerewe kujya mu kigo cya gisirikari cya Gabiro, iyo ugiyeyo uba ubangamiye umutekano n’ibikorwa bihakorerwa’’. Umuturage ufatirwa mu kigo hari ibihano byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere bihita bimuhana.

Back