Abaturage barishimira ko imirire mibi yabaye amateka mu miryango yabo binyuze mu korora inkoko

Umufatanyabikorwa Hinga weze ukorera mu karere ka Gatsibo kuva imyaka itanu ishize wagaragarije ubuyobozi bw’Akarere uko abaturage biteje imbere binyuze mu korora inkoko zikabafasha gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu miryango yabo kubera abagi n’inyama by’inkoko

Kuva mu mwaka wa 2019 mu kwakira kugeza ubu,Umushinga wa Hinga Weze umaze gutanga inkoko 15,156 ku miryango 2,526 yo mu karere ka Gatsibo mu rwego rwo kuzorora hagamijwe kuzamura iterambere n'imibereho myiza y'abaturage kugirango himakazwe imirire myiza

Ibi byagaragajwe na bamwe mu baturage b’umurenge wa Gasange mu kagari ka Teme ubwo intumwa z’umushinga wa Hinga weze basuraga itsinda twisungane ryorora inkoko z’umunsi umwe kugeza ku minsi 35 zitangwa na UZIMA kubufatanye na Hinga weze

Uwimbabazi Valantine w’imyaka 58 y’amavuko wo mu kagari ka Teme mu murenge wa Gasange akaba n’umuyobozi w’itsinda Twisungane ryorora inkoko yavuze ko ubu bworozi bw’inkoko bwabaye igisubizo ku buzima bwabo kuko babonye iterambere n’imibereho myiza babikesha inkoko.

Ati’’Dufite ubworozi bw’inkoko dukuramo ifumbire n’amafaranga ndetse ikanakoreshwa mu mirima yacu’’.

Madamu Uwimbabazi avuga ko umushinga wa Hinga weze kubufatanye n’Akarere ka Gatsibo bahawe ubumenyi bwo kurwanya imirire mibi binyuje mu gikoni cy’umudugudu ndetse borozwa inkoko bakuramo amafaranga.

Munyangaju Jean Marie,Umuyobozi w’itsinda bandebereho rikorera mu murenge wa Gasange avuga ko yoroye inkoko 12 zikomoka ku mushinga wa Hinga weze avuga ko korora inkoko ari ingirakamaro cyane kuko ari igisubizo cyo kurwanya imirire mibi.

Umushinga wa Hinga weze kufatanya n’Akarere ka Gatsibo mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buhinzi n’ubworozi kuva mu kwagira 2019 kugeza ubu.

Back