Abaturage barishimira ivuriro bahawe biyemeza no kuribungabunga neza.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama bamaze kwishakamo igisubizo cyo kwiyubakira ivuriro (poste de santé) rije risubiza ikibazo abaturage b’Akagari ka Nyarubungo bari bari bafite cy’urugendo rurerure bagana ibitaro bya Ngarama.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere taliki ya 25 kamena 2018,ubwo hatahwaga ivuriro ryubatswe mu kagari ka Nyarubungo Umurenge wa Ngarama ryubatswe n’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda.

Barayagwiza Fauste,utuye mu Murenge wa Ngarama akagari ka Nyarubungo yavuze ko abaturage ahagarariye ashima leta yatekereje ko bakwiye ivuriro rigahita ryubakwa.Iri vuriro rije risubiza ikibazo cy’urugendo rurerure abaturage bakoraga bagana ikigo nderabuzima cya Ngarama ariko ubu bagiye kujya bahinira hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary yasabye abaturage kubungabunga neza ivuriro(Poste de santé) bahawe kugirango rizagirire akamaro abaturage benshi mugihe kirekire.

Iyi nyubako y’ivuriro yuzuye itwaye mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni zisaga 19,rikaba ririmo n’ibikoresho.

Mu rwego rwo kubungabunga neza ubuzima bw’abaturage,Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro bibiri(Kiziguro na Ngarama),ibigo nderabuzima 19 na ‘’poste de sante’’ 25.

Back