Abaturage barishimira imiyoborere myiza bagejejweho n’Ubuyobozi.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barishimira imiyoborere myiza bagejejweho n’Ubuyobozi bw’inzego zitandukanye z’Igihugu.
Hakizimana felicien,Umuturage w’Umurenge wa Gitoki akagari ka Nyamirama yavuze ko ashimira inzego zitandukanye z’Igihugu imiyoborere myiza iri mu Rwanda itandukanye n’iyo yavukiyemo akana kuriramo.Uyu muturage ahamya ko imiyoborere myiza yabagejeje ku iterambere rihereye mu guhindura imitekerereze yabo.
Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’abaturage yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye rizimo Umuyobozi w’Akarere, umushinjacyaha w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare,inzego z’umutekano zirimo ingabo na police,intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’intumwa y’urwego rw’imiyoborere myiza(RGB) n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakanguriye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza kuko aribwo bazaba bafite ubwishingizi bw’ubuzima bwabo 100%.
Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, hazibandwa mu gukemura ibibazo by’abaturage kuva ku rwego rw’Akagari, umurenge n’Akarere.
Rusanganwa Augustin, Umushinjacyaha w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare wari witabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Gitoki ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Ukwakira 2017, yakanguriye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide kuko abayifite bahanwa n’ubutabera.
Yibukije abaturage ko kugana inkiko za hato na hato bidatuma bakurikirana ibikorwa byabo by’iterambere kandi bibasaba n’umutungo uhagije.