Abaturage barashima ibikorwa by’ingabo z’Igihugu mw’iterambere ryabo.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ibikorwa by’ingabo z’Igihugu (RDF) mu iterambere ry’abaturage kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Mata 2018 hibandwa cyane ku kubakira abaturage batishoboye ndetse hanakurungirwa amazu y’abatishoboye mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo.
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu byakorewe mu Murenge wa Muhura akagari ka Gakorokombe aho kubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere n’Abaturage hubatswe amazu abiri hanakurungirwa amazu atatu y’abatishoboye.
General Major Andrew Kagame,Umuyobozi w’Ingabo mu kigo cya Gisirikari i Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitarwana n’Umwanzi ukoresha intwaro gusa ahubwo zigomba no kureba umutekano w’abaturage mu ngeri zose zirimo kutagira aho baba bakabonerwa abacumi,kubaka ibyumba by’amashuri n’ibikorwa by’ubuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu karere ka Gatsibo bimaze kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Biteganyijwe ko mu mezi atatu, ingabo z’u Rwanda kubufatanye n’abaturage mu gihugu hose hazubakwa amazu 961, ibyumba by’amashuri 121, ubwiherero 108 na hegitari 4,510 zizakorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi.