Abaturage barasabwa kwirinda isuri hacukurwa imiringoti
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barasabwa kwitegura no gufata ingamba zo kwirinda isuri hacukurwa imirwanyasuri ku butaka buhanamye hagamijwe gufata amazi ashobora gutembana ubutaka bwo mu mirima.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yitabiraga umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Gakenke..
Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, wabaye taliki ya 30 wibanda ku gucukura imirwanyasuri ku butaka buhanamye mu rwego rwo kwitegura imvura kugirango itazatembana ubutaka bw’abaturage.
Mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakozwe ibikorwa by’umuganda bitandukanye birimo gucukura imirwanyasuri no kubakira abaturage batishoboye.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abaturage bwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2023A hatunganwa imirima kugirango imvura nigwa abaturage bazatere imyaka ku gihe.Ati ’’Ndabasaba gutegura imirima yanyu ku gihe kugirango imvura nigwa muzahite mutera imyaka’’.
Umuyobozi wa Police mu Karere ka Gatsibo CIP Gilbert Kaliwabo yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe kugirango bakomeze kubungabunga ubuzima bwabo, ati’’ Ndabasaba kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe, ukoresheje ibyo biyobyabwenge ahanwa n’amategeko’’.
Mu bundi butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ku muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 burimo: Gukangurira abaturage kuzitabira ibarura rusange, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, gahunda ya Ejoheza no kunoza isuku.