Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwa Covid19 no kuyirinda

Kuva icyorezo cya covid 19 cyagera mu Rwanda,bamwe mu baturage bagiye bagikerensa bavuga ko ari indwara y’abakire,abazungu ndetse n’abandi bakunze gukora ingendo bajya cyangwa bava mu mahanga.

Uko iminsi yagiye igenda, kubera kubona ingaruka z’icyorezo cya Covid19 zirimo abayirwaye, abapfuye, gahunda yo kugenerwa amasaha yo gutaha ndetse na guma murugo abaturage batangiye kugira ubwoba ndetse abayikerensaga batangira kwirinda.

Kuva imirenge itanu kuri icumi n’ine (5/14) yashyirwa muri gahunda ya guma murugo, Ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho ingamba zitandukanye zatuma ubwandu bwa covid19 butiyongera ahubwo bukagabanuka

Zimwe mu ngamba zashyizweho n’Ubuyobozi bw’Akarere harimo gukora ubukangurambaga buri munsi hifashishijwe indangururamajwi (Sono Mobile) mu masoko, santeri, muri gare zitegerwamo imodoka, ibiganiro kuri radio n’ibindi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ryo kuwa 26 Nyakanga 2021, ryashyize imirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo muri gahunda ya guma murugo kubera ubwiyongere bwinshi bwagaragaraga icyo mu mirenge ya Kabarore,Remera, Kageyo, Muhura na Murambi.

Mu kiganiro na radio ishingoro, taliki ya 27 Nyakanga 2021 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary yasabye abaturage bo mu mirenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo kubahiriza amabwiriza bahawe n’inzego nkuru z’Igihugu agamije gusigasira ubuzima bw’abaturage.Madamu Kantengwa yanasabye abaturage b’imirenge ituranye n’iyashyizwe muri gahunda ya guma murugo kutajya muri iyo mirenge mu rwego rwo kwirinda kwandura.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu karere ka Gatsibo mu birenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo bavuga ko biyahe intego yo kubahiriza amabwiriza yose kugirango igihe nikigera bazasubizwe mu buzima busanzwe kugirango basubire mu bikorwa byabo bya buri munsi bibateza imbere.

Hmawe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasabye inzego zitandukanye gushyira hamwe bagahashya covid19 mu baturage ndetse abaturage basabwe uruhare rwo kwirinda no gutanga amakuru ku banyuranya n’amabwiriza.

Back